RDC yahakanye amakuru avuga ko Tchad izayiha Abasirikare bo kwarwanya M23



Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahakanye amakuru avuga ko Tchad iri mu nzira zo kuyoherereza Ingabo zo kuyifasha kwigobotora inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner ni we wahakanye ayo makuru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Yagize ati: "Kubera ko Tchad itari umunyamuryango wa SADC, kohereza ingabo mu rwego rwa SAMIDRC ntabwo ari amahitamo".

RDC yahakanye aya makuru mu gihe ikinyamakuru Tchad One muri uku kwezi cyatangaje ko Perezida wa Tchad, Gen Mahamat Idriss Deby ari mu mushinga umwe na ba Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye wo gushinga ihuriro ryo kurwanya M23; umutwe Gitega na Kinshasa bavuga ko ufashwa n’umwanzi wabo [u Rwanda].

Andi makuru avuga ko Tchad yaba yaramaze kwemerera Congo kohereza muri Kivu y’Amajyaruguru abasirikare babarirwa mu 2,000 byitezwe ko bazahagera mu minsi iri imbere.

Tchad One ishimangira aya makuru ivuga ko bijyanye no kuba igisirikare cya Tchad kimaze iminsi cyugarijwe n’ikibazo cy’amikoro, "Gen Mahamat Idriss Deby ’Kaka’ n’agatsiko k’abantu bamukikije baratekereza kuba bohereza abasirikare muri RDC bakabagurana amagana ya za miliyoni z’amadorali".

Aya makuru kandi yanatangajwe n’umunyamakuru Steve Wembi uri mu bakurikirwa cyane muri RDC watangaje ko yahawe amakuru y’uko "Ingabo zidasanzwe za Tchad vuba aha ziziherezwa muri RDC mu rwego rwo kurwanya M23".

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.