Nyanza: Dosiye y’umuyobozi w’ishuri n’umuzamu bakurikiranyweho kurigisa ibiryo by’abana yagejejwe mu Bushinjacyaha

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyakabuye, ryo mu Karere ka Nyanza, ukekwa kwiba ibiryo by’abanyeshuri afatanyije n’umuzamu, dosiye yabo yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Tariki ya 24 Kamena 2024 nibwo ahagana saa cyenda z’igicuku umuzamu w’ishuri ribanza rya Nyakabuye w’imyaka 62 yafashwe asohokanye ibiryo by’abanyeshuri akavuga ko yabitumwe n’umuyobozi w’ishuri witwa Jean de Dieu.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Mpanga mu Mudugudu wa Nyakabuye.

Amakuru avuga ko ibyo biryo byari bigenewe abanyeshuri noneho umuzamu nawe ashaka kubijyana ku mucuruzi wo muri kariya gace gusa afatwa uwo mugambi utaragerwaho.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru  uvuga ko dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe hagitegerejwe ko iregerwa urukiko rw’ibanze rwa Ruhango kugira ngo abakekwa banamaze gutabwa muri yombi baburanishwe ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umuzamu wafashwe kiriya gihe yafatanwe umufuka w’umuceri, umufuka w’akawunga n’ibindi. Yari afite urufunguzo rw’ahabikwa ibiryo akavuga ko ari umuyobozi w’iryo shuri warumuhaye.

Mu gukora iperereza, RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ishuri n’uriya muzamu ndetse n’umucuruzi, bakaba bategerejwe kuburana kuri biriya byaha bakekwaho.

Itariki yo kuburana ntiramenyekana.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.