Iburengerazuba: Barindwi bishwe n’inkuba, batandatu bakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro
Nyirabanage Pascasie wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Murunda, akagari ka Kirwa ho mu mudugudu wa Ruhanga, ni umwe muri barindwi bapfuye bakubiswe n’inkuba mu ntara y’iburengerazuba. Mu gihe abakomerekejwe nayo ari 6 barimo kwitabwaho mu mavuriro atandukanye.
Amakuru dukesha Bwiza, ni uko uyu mubyeyi yakubiswe n’inkuba ubwo yari avuye mu murima guhinga, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki 09 Nyakanga 2024, mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Niyodusenga Jules, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda yahamije aya makuru. Ati "Ubwo nyirabanage yarimo ava guhinga nibwo inkuba yamukubise."
Ahandi havugwa amakuru nk'aya ni mu karere ka Ngororero 6 bakubiswe n’inkuba barapfa
Uwihoreye Patrick, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yatangaje ko batandatu ari bo bishwe n’inkuba abandi irabakomeretsa.
Ati "Abishwe n’inkuba mu karere ni batandatu, barimo umwe wo mu murenge wa Nyange, babiri bo muri Kabaya, umwe muri Muhanda na babiri bo mu murenge wa Sovu, mu gihe 6 bari kwitabwaho mu bitaro bitandukanye."
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwihanganishije imiryango yagize ibyago, buvuga ko burakomeza kuba hafi imiryango yagize ibyago.
Bwaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kwitwararika muri ibi bihe by’imvura idasanzwe ikomeje kwibasira aka karere k’imisozi miremire.
No comments