Ukraine yemerewe kurasa imbere mu Burusiya ikoresheje intwaro za Amerika

 


Nyuma y’imyaka irenga ibiri y’urugamba, kera kabaye Ukraine yemerewe na Amerika n’abambari bayo gukoresha intwaro yayihaye n’izindi yahawe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi igaba ibitero imbere mu Burusiya.

Ni icyemezo cyantangiye no gushyirwa mu bikorwa, aho uruhande rwa Ukraine rutangaza ko cyatangiye no gutanga umusaruro mu guhangana n’ingabo z’u Burusiya.

Umwe mu bayobozi b’urwego rushinzwe umutekano muri Ukraine yabwiye CNN ati “Tumaze kurasa ahantu hanyuranye mu Burusiya ari byo byadufashije kugaba ibitero byo kwihorera. Igisirikare cy’u Burusiya ntikizongera kwiyumva nk’umutamenwa cyangwa kumva gitekanye”.

Ukraine yamaze igihe kirekire itaka kubura ibikoresho bihagije by’urugamba, ubu iri gutangaza ko uku kwemererwa gukoresha intwaro z’amahanga irasa imbere mu Burusiya byayifashije kuburazamo ifatwa ry’Umujyi wa Kharkiv ufatwa nk’uwa kabiri munini nyuma y’Umurwa Mukuru Kyiv.

Gusa, ingabo za Ukraine ntizarabasha kubohoza ibice by’igihugu byinshi ubu bigenzurwa n’igisirikare cy’u Burusiya.

Nubwo ubu burenganzira Ukraine yahawe bushobora kuba hari itandukaniro buri kugaragaza ku rugamba ariko hari umwe mu bayobozi b’urwego rushinzwe umutekano muri Ukraine wavuze ko abona ibyo bidahagije ngo icyo gihugu kibashe gutsinsura u Burusiya.

Yavuze ko kuri ubu u Burusiya ari bwo bugenzura ikirere mu bice byinshi bwafashe, ibyo bikaba bibutiza umurindi wo kuyobora urugamba mu cya gice kinini Ukraine.

Mu nama ya NATO yabaye muri iki cyumweru, uyu muryango wemereye Ukraine inkunga ya miliyari 43$ ziyongera ku yindi inkunga Amerika nayo yemeye ku giti cyayo ndetse n’ibindi bihugu bimwe by’i Burayi. Ibi, uyu muryango uvuga ko bizafasha iki gihugu kubasha kwigaranzura u Burusiya kigatsinda intambara.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.