Kicukiro: Umugabo yaheze mu musarane azize intego y'amafaranga 2000


Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Bigo, Akagari ka Karembure, mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, umugabo yarigitiye mu bwiherero ubwo yaragiye gukuramo ibyangombwa.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru bavuze ko ubwo uyu mugabo usanzwe ari umufundi, yari arimo kubaka inzu noneho nyiri nzu witwa Bosco, aza amuhamagara amubwira ko amaze guta ibyangombwa bye mu bwiherero undi nawe amwemerera kubikuramo ariko akamwishyura amafaranga 2000 Frw kugirango abikuremo.

Hari uwagize ati: “Bosco yaje yiruka amutabaza amubwira ko ataye ibyangombwa bye mu bwiherero undi rero ntagutindaganya amwemerera ko ari bubikuremo ariko akamuha 2000 Frw”.

Ubu bwiherero Nyakwigendera yaguyemo bivugwa ko bufite uburebure bureshya na metero zisaga 18. Magingo aya inzego z’umutekano ziracyashakisha uyu mugabo bikekwa ko ashobora kuba yitabye Imana.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.