RDC: Insoresore zitaramenyekana zatwitse Imodoka zigere kuri 5 z'umuryango w'ubutabazi "Tearfund" zerekeza i Beni.



Imodoka byibuze 5 z’Umuryango utegamiye kuri leta witwa Tearfund zavaga Lubero zijya Beni zinyuze i Butembo, zatwitswe n’insoresore mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga 2024. Ubuyobozi buvuga ko ibi byabereye ahitwa Kivunano.

Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, wemeje aya makuru, yabwiye Kivu Morning Post ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekanye byinshi ku byabaye.

Umuyobozi wa Teritwari, Col. Alain Kiwewa, ati “Maze kumenya ko imodoka 5 za Tearfund zashakaga gufata undi muhanda ugana Luotu ujya Butembo. Ku makuru arambuye, tugomba gutegereza gato,”

Iki gitero ku modoka z’umuryango w’ubutabazi kije nyuma yo gutera imbere kwa M23 yinjira muri Teritwari ya Lubero.

Kuva kuwa Gatanu ushize, M23, yafashe Umujyi wa Kirumba, Kayna, Kanyabayonga none ubu kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga, imirwano ikomereje ahagana Kashenge.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.