RDC: Insoresore zitaramenyekana zatwitse Imodoka zigere kuri 5 z'umuryango w'ubutabazi "Tearfund" zerekeza i Beni.



Imodoka byibuze 5 z’Umuryango utegamiye kuri leta witwa Tearfund zavaga Lubero zijya Beni zinyuze i Butembo, zatwitswe n’insoresore mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga 2024. Ubuyobozi buvuga ko ibi byabereye ahitwa Kivunano.

Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, wemeje aya makuru, yabwiye Kivu Morning Post ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekanye byinshi ku byabaye.

Umuyobozi wa Teritwari, Col. Alain Kiwewa, ati “Maze kumenya ko imodoka 5 za Tearfund zashakaga gufata undi muhanda ugana Luotu ujya Butembo. Ku makuru arambuye, tugomba gutegereza gato,”

Iki gitero ku modoka z’umuryango w’ubutabazi kije nyuma yo gutera imbere kwa M23 yinjira muri Teritwari ya Lubero.

Kuva kuwa Gatanu ushize, M23, yafashe Umujyi wa Kirumba, Kayna, Kanyabayonga none ubu kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga, imirwano ikomereje ahagana Kashenge.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.