Ambasaderi wa RD Congo muri Kenya, John Nyakeru Kalunga, yasubiye mu kazi ke.



Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kenya, John Nyakeru Kalunga, yasubiye mu kazi ke nyuma y’amezi arindwi agahagaritse by’agateganyo mu rwego rwo kwerekana uburyo atishimiye ishingwa rya Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) riyobowe na Corneille Nangaa.

Tariki ya 15 Ukuboza 2023, Nangaa yatangaje ishingwa rya AFC ubwo yari muri hoteli i Nairobi, asobanura ko iri huriro ry’imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro rigamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Guverinoma ya RDC, binyuze mu bayobozi barimo Christophe Lutundula wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yamaganye ko Leta ya Kenya itigeze ikurikirana Nangaa, ihamagaza Ambasaderi wa Kenya i Kinshasa kugira ngo atange ibisobanuro, inacyura Ambasaderi Nyakeru.

Gusa Perezida William Ruto wa Kenya, yasubije abanyamakuru bamubajije ku kwinuba kwa Leta ya RDC, avuga ko Kenya ari igihugu kigendera kuri demokarasi, kidashobora gukurikirana uwakoze ibikorwa nk’ibya Nangaa.

Muri Mata 2024, Lutundula yagize ati “Ese ubundi AFC ni iki? Ni ikintu cyavukiye mu Murwa Mukuru w’Igihugu kiri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kenya. Ni ikibazo. Imyitwarire y’ubuyobozi bwa Kenya si myiza kuko ntabwo bikwiye ko wemerera umutwe kuvukira mu Murwa Mukuru kugira ngo urwanye ikindi gihugu kigize Umuryango, warangiza ukavuga uti ‘Turi igihugu kigendera kuri demokarasi.”

Ambasaderi Jabril Ibrahim Abdulle wa Somalia, yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko we na bagenzi be barimo uwa Zimbabwe, Zambia na Afurika y’Epfo, bifatanyije mu kwakira Ambasaderi Nyakeru.

Ati “Nishimiye kwifatanya na bagenzi banjye, Winpeg Moyo wa Zimbabwe, chargé d’affaires Alfred Musemuna wa Zambia, David T. Tshishiku wa Afurika y’Epfo mu kwakirana urugwiro Ambasaderi Nyakeru Kalunga John wa RDC. Wongeye guhabwa ikaze Ambasaderi!”

Nyakeru ni Ambasaderi wa RDC muri Kenya kuva muri Gicurasi 2022. Yasubiye i Nairobi nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, muri Gicurasi 2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.