RDC: Abanyamerika 2 bakurikiranweho kugerageza coup d’etat bavuze ko batewe ubwoba



Abanyamerika babiri bari kuburanishwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera uruhare bagize mu gushaka guhirika ubutegetsi muri Gicurasi, kuwa Gatanu babwiye urukiko ko batewe ubwoba n’umuyobozi wabo ababwira ko bagomba kwifatanya nabo cyangwa bakicwa .

Ku wa 19 Gicurasi, abantu bitwaje intwaro bigaruriye ibiro bya perezidansi mu murwa mukuru Kinshasa mbere y’uko uwari umuyobozi wabo, umunyapolitiki ukomoka muri Congo wabaga muri Amerika, Christian Malanga, yicwa n’inzego z’umutekano.

Ku nshuro ya mbere kuva urubanza rutangira, umuhungu wa Malanga, Marcel Malanga, ufite imyaka 22, na Benjamin Zalman-Polun, babwiye urukiko ko umuyobozi wabo yabateye ubwoba nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Malanga yabwiye urukiko rwa gisirikare ati: "Papa yari yaduteye ubwoba ko azatwica nitutubahiriza amabwiriza ye", ahakana ko nta ruhare bagize mu gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Yavuze ko yaje muri Congo kureba se, atigeze abona kuva mu 2021, ku butumire bwe, yongeraho ko atari yarigeze asura iki gihugu.

Yatangarije urukiko rwa gisirikare mu murwa mukuru Kinshasa ati: "Ndi Umunyamerika, simvuga Igifaransa cyangwa Ilingala."

Malanga na Zalman-Polun bari mu bantu barenga 50 barimo Abanyamerika, Abongereza, Abanyakanada, Ababiligi n’Abanyekongo baburanishwa nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi.

Bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, umugambi mubisha, n’iterabwoba, kugerageza guhungabanya inzego za Leta no guhungabanya ubusugire bw’igihugu, bamwe muri bo bakaba bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu cyangwa igifungo kirekire.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.