Nduhungirehe na Gen (Rtd) Kabarebe bagiranye ikiganiro na Minisitiri Shingiro w’u Burundi



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, ku wa Gatandatu bahuye banagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro.

Ibiganiro by’aba bakuru ba za dipolomasi b’u Rwanda n’u Burundi byabereye mu birwa bya Zanzibar, ahari kubera umwiherero w’iminsi itatu wa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ingingo yerekeye umubano w’ibihugu bigize uyu muryango ni imwe mu ziri kuganirwaho.

Minisitiri Nduhungirehe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko "Iyi ni yo gahunda: Reka dukemure ibibazo dufitanye mu buryo bwihuse kandi bwemeranyijweho n’impande zombi."

Ubu butumwa bwari buherekeje ifoto ye na Gen (Rtd) Kabarebe baganira na Minisitiri Albert Shingiro.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze umwaka urenga utangiye kuzahuka wongeye kuzamba mu mpera z’umwaka ushize, bitewe n’ibibazo bya Politiki biri hagati y’ibihugu byombi.

Mu Ukuboza 2023 u Burundi bwashinje u Rwanda kuba rushyigikiye umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwabwo, nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye ahitwa mu Gatumba hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi birego byatumye muri Mutarama uyu mwaka Leta y’u Burundi ifata icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda yise "umuturanyi mubi".

Ni icyemezo Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure, ndetse ihakana kugira umutwe uwo ari wo wose urwanya ubutegetsi bw’i Gitega ikorana na wo.

Hejuru yo gufunga imipaka kandi u Burundi bwanahise buhuza imbaraga na RDC mu kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse muri Mutarama uyu mwaka Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yari i Kinshasa yatangaje ko yiteguye gutanga umusanzu wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Amagambo ya Ndayishimiye washinje mugenzi we Paul Kagame kuba "umubeshyi" no "kuboha urubyiruko rw’u Rwanda" yashimangiraga ibisa nk’ibyo byaherukaga gutangazwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.

Mu gihe amezi amaze kuba atandatu imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ifunze, Minisitiri Albert Shingiro aheruka kubwira itangazamakuru ko u Burundi butazigera buyifungura na rimwe mu gihe u Rwanda rutarabushyikiriza abo bushinja kuba mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza waburijwemo muri 2015

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.