RDC: Abana hafi ibihumbi 300 bahungishijwe imirwano ya FARDC na M23 bibasiwe n’iseru na Kolera

 


Abana bagera kuri 260 bibasiwe n’indwara y’iseru na Kolera nyuma y’uko bahungishijwe Intambara ihuje abafatanyabikorwa ba FARDC na M23 mu duce twabereyemo imirwano.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), niryo ryashyize ahagaragara iyo mibare ariko rishimangira ko abagera kuri miliyoni ari bo bashobora kwibasirwa n’ibi byorezo.

Izi ndwara ahanini zikomoka ku ngaruka z’intambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’iza leta ya Kongo, ikomeje kubera isibaniro mu Burasirazuba bw’igihugu cya Congo.

Imibare igaragaza ko abagera kuri miliyoni 2.7 mu ntara ya Kivu ya Ruguru yonyine bavanywe mu byabo n’intambara.

Uretse Intambara, OMS ivuga ko Ibiza byaturutse ku mvura byatumye abagera kuri miliyoni 25 zikenera imfashanyo muri iki gihugu.

Iri shami rya ONU ryita ku buzima, rivuga ko kubera iyi mibereho mibi ituma abana bashobora gufatwa n’indwara ku buryo bworoshye.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa abana bagera ku 200,000 barwaye Kolera mu gihugu naho abagera ku 60,000 barwaye iseru. Iyi mibare ngo ishobora kwiyongera kubera ko n’abazima batitaweho mu buryo bukwiriye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.