Argentina ya Messi yegukanye Copa America



Ikipe y’igihugu ya Argentine yari iyobowe na kizigenza Lionel Messi yegukanye igikombe cya Copa America, nyuma yo gutsinda Colombia mu minota ya Kamarampaka.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere itariki ya 15 Nyakanga 2024, nibwo hasojwe irushanwa na Copa America.

Nubwo twe mu Rwanda byari mu rukerera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho bari bakiri mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024.

Nyuma yo kubikora bakagera ku mukino wa nyuma, Argentina na Colombia zahuye zose zishaka kwegukana igikombe.

Uyu mukino wabereye kuri Hard Rock Stadium ndetse unasifurwa na Raphael Claus ukomoka muri Brazil waje kurangira Argentina itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Rutahizamu Lautaro Martínez.

Iki gitego cyabonetse ku munota wa 112 nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yari yarangiye banganya ubusa ku busa bigatuma bajya mu 30 ya kamarampaka.

Lionel Messi yahise yuzuza igikombe cya kabiri cya Copa America ahaye Argentina ndetse anagira ibikombe bitantu aha igihugu cye harimo n’igikombe cy’isi.

Iki gikombe cyo kibaye icya 16 cya Cya Copa america Argentina yegukanye.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.