Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi, banabagabira inka - Amafoto

 


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye bamwe mu bahanzi basanzwe batuye mu Karumuna mu Karere ka Bugesera.

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024 mu Karere ka Bugesera, aho Perezida Kagame yakiriye aba bahanzi bakagirana ibiganiro.

Abakiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni Butera Knowless, umugabo we Ishimwe Karake Clement, Platini P, Nelly Ngabo, Meddy Saleh usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, Tom Close, Ange Ingabire Tricia n’abandi.

Iki gikorwa cyari cyasabwe na Butera Knowless ubwo Perezida Kagame yajyaga kwiyamamariza mu Karere ka Bugesera tariki ya 6 Nyakanga 2024,.

Icyo gihe kandi Perezida Kagame yashimiye abarimo Knowless ndetse anabazezeranya kuzabakira mu rugo iwe bakaganira.

Perezida Kagame yagize ati: “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”

Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiraga aba bahanzi babatembereje mu rwuri rwabo ruherereye Kibugabuga ndetse baranatarama biratinda nk’uko Perezida yari yabibasezeranyije.

Muri iki gikorwa kandi bamwe mu bahanzi barimo Butera Knowless bagabiwe inka na Perezida Kagame nk’uko Inyarwanda ibitangaza.







No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.