Police FC yasoje umwiherero yakoreraga i Rubavu



Nyuma yo kujya gukorera imyitozo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba, ikipe ya Police FC yagarutse mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mwiherero wari umaze iminsi irindwi. Waranzwe no gufasha abakinnyi kongera imbaraga, cyane ko mu myitozo bakoze harimo n’iyo bakoreye ku mucanga.

Uretse Ani Elijah na Bigirimana Abed, abandi bakinnyi bose iyi kipe izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, bari kumwe na yo.

Mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, Police FC yatomboye kuzakina na Club Sportif Constantine yo muri Algérie mu Cyiciro cy’ijonjora ry’ibanze. Umukino ubanza uzabera muri Algérie.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.