Police FC yasoje umwiherero yakoreraga i Rubavu



Nyuma yo kujya gukorera imyitozo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba, ikipe ya Police FC yagarutse mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mwiherero wari umaze iminsi irindwi. Waranzwe no gufasha abakinnyi kongera imbaraga, cyane ko mu myitozo bakoze harimo n’iyo bakoreye ku mucanga.

Uretse Ani Elijah na Bigirimana Abed, abandi bakinnyi bose iyi kipe izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, bari kumwe na yo.

Mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, Police FC yatomboye kuzakina na Club Sportif Constantine yo muri Algérie mu Cyiciro cy’ijonjora ry’ibanze. Umukino ubanza uzabera muri Algérie.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.