Kenya: Inzego z’umutekano zishe abarwanyi ba Al Shabaab zifata intwaro nyinshi



Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya, zavuze ko abasirikare b’iki gihugu bishe abarwanyi bane ba Al-Shabaab ndetse bafata n’intwaro nini zabo hafi y’umupaka wa Somaliya mu gikorwa gikomeye cyo kurwanya iterabwoba.

Ni operasiyo yakorewe mu gace ka Banisa Sub-County, Mandera, yari iyobowe n’ubutasi mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba. Muri iki gikorwa hafashwe imbunda, zirimo grenade igendanwa na roketi (RPG), imitwe ine ya RPG, imbunda ya PKM, imbunda eshatu AK-47, pistolet eshanu, na terefone zigendanwa eshanu.

Inzego z’ubutasi zivuga ko iki gikorwa kigaragaza ko ziyemeje kutajegajega mu kurinda imipaka ya Kenya no gutesha agaciro iterabwoba rya Al-Shabaab.

Amakuru ahari avuga ko ubwo aba barwanyi bicwaga, hari bagenzi babo batorotse bakomerekejwe ariko ngo inzego zatangiye gukorana n’abashinze umutekano ku mipaka kugira ngo bafatwe.

Harakekwa ko kandi umutwe wa Al shabaab waba ufite akaboko mu myigaragambyo imaze iminsi muri Kenya. Iyi myigaragambyo yatumye Umuyobozi wa Polisi General Japhet Koome yegura kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Nyakanga 2024.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.