Abanyarwanda bari muri diaspora bitabiriye igikorwa cyo gutora perezida ku bwinshi

 


Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 biyandikishije kuri lisiti y’itora, kuri iki Cyumweru bazindukiye aho bari butorere kuri site 160 mu bihugu 70 bagiye gutora umukuru w’igihugu.

Abanyarwanda baba mu mahanga, baratora uyu munsi mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nyakanga mu 2024, hazatora Abanyarwanda baba imbere mu gihugu.

Abenshi mu bamaze gutora baherereye mu Bushinwa, kuko buri mu bihugu bya Aziya bibamo Abanyarwanda benshi kandi bukaba bwakeye kare.

Site y’itora muri iki gihugu iri mu Mujyi wa Beijing ahakorera Ambasade y’u Rwanda. Gusa ntibyabujijeje Abanyarwanda baba mu yindi mijyi kwitabira, aho hari nk’abagera ku 100 bavuye mu Mujyi wa Yiwu, n’abavuye Lanzhou, Changsha, Xinyu na Fuzhou.

Mu Burayi n’ ahandi naho Abanyarwanda baragenda bitabira gutora mu gihe muri New Zealand ari ho Umudiyasipora yatoye bwa Mbere.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.