Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abo bireba gukora umuhanda Karongi - Muhanga vuba na bwangu!



Ubwo Umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamanazaga i Karongi, yagaragaje ko itishimiye ikibazo cy'umuhanda Muhanga-Karongi. Uyu muhanda wavugishije benshi kubera kudakorwa kwawo, bikanga bikaba iby'ubusa, ubunza igihe kigeze ngo ibyawo bujye ku murongo.

Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yijeje abaturage b’i Karongi ko uyu muhanda umaze igihe warangiritse ugiye gusanwa mu gihe cya vuba.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari umuhanda ujya i Muhanga, utameze neza kandi icyo kibazo cyakabaye cyarakemutse kera, asezeranya abaturage ko kigiye gukemuka mu maguru mashya.

Ati :“Hanyuma hari umuhanda uva muri ibi bice ugenda ukagera za Muhanga. Ntabwo nishimye cyane, ikibazo gihari cyakabaye cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze. Aho tuvugiye aha abo mbwira barumva.”

Yagaragaje ko umuhanda ugimba gukorwa, kugira ngo ibyiza bitatse utu turere ndetse byubakiye ku kiyaga, abantu bashobore kubigana mu buryo bworoshye. Ndetse umusaruro uturuka muri aka karere n'ahakegereye, ushobore kugera ku isoko ry’ahandi no mu murwa mukuru, bakavanemo ifaranga. 

Ati: "Turashaka ko ari abakerarugendo, abandi bikorera baba urujya n’uruza hagati y’utu turere n’ahandi.”

Aha i Karongi, Perezida yavuze ko icy’ibanze kugira ngo ibyubakwa birambe, ari imiyoborere myiza ituma ibyo abaturage bemerewe babibona.

Ati: “Umuturage w’u Rwanda ikimugenewe agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata iby'abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabwirwanya, namwe mukwiriye kubyanga.”

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.