Musanze: Ubuyobozi bw'akarere burihanangiriza abashoro abana mu murimo ivunanye n'indi ibakura mu ishuri!
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Théobard, aburira abagishora abana mu mirimo y’ubucukuzi bwo mu birombe by’amatafari, ubucuruzi bw’ibisheke, ubuconco n’indi mirimo ibujijwe ku bana bagamije kubabyazamo amafaranga, ko bikomeje kuvutsa abo bana uburenganzira bw’ishuri n’uburere buboneye, bityo ibihano ku babigiramo uruhare bikaba bibategereje.
Bamwe mu bana bashorwa mu mirimo nk’iyo, barimo na Ituze Devotha, w’imyaka 13, Kigali Today iherutse guhura na we yikoreye umutwaro w’ibisheke, avuye kubirangura mu Cyabingo mu Karere ka Gakenke, agaruka ku ngorane agirira muri ubwo bucuruzi amaze imyaka itatu akora.
Ati: “Mbyuka saa kumi z’igitondo, nkaturuka i Musanze mu Murenge wa Nyange aho dutuye, nkajyana n’abandi bana duturanye kurangura ibisheke mu Gakenke. Dukora urugendo rw’amasaha ane n’amaguru kugira ngo tugere aho tubirangurira kuko ariho tubibona ku giciro gitoya. Tuhahurira n’abandi benshi na bo baba baje kurangura, hakaba ubwo tuhiriwe, ku izuba ryinshi, umuntu atanariye, mu gutaha nkongera kugenda ya masaha hiyongereyeho n’umutwaro w’ibisheke ku mutwe”.
“Kubera uko kwikorera ibiremereye, nsigaye ndibwa umugongo n’amaguru nkeka ko byatewe n’urugendo nkora inshuro zitari munsi y’enye mu cyumweru nikoreye ibintu biremereye, hamwe n’igicuku mba nazindutse cyangwa amajoro ku bwo kuba ngira ngo byibura mbone n’aho nkura nk’igihumbi cy’inyungu, yo kunganira ababyeyi ku byo baduhahiramo ibyo kurya”.
Gushishikariza abana kureka imirimo ibujijwe bitabira kujya mu ishuri, bikwiye guhera ku babyeyi nk’abantu babafite mu nshingano kandi bahorana na bo umunsi ku munsi.
Kayiranga Théobard Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agira ati: “Hari ababyeyi bigaragara ko muri iki gihe badohotse bakaba batacyitabira kuboneza urubyaro, bikabaviramo kubyara abana badashoboye kurera”.
“Muri abo harimo aho usanga badashoboye kubarera, rimwe na rimwe hakaba ababashoye mu mirimo, babitezeho amafaranga. Twumva ababyeyi bakwiye kumva ko mbere na mbere aribo bafite inshingano zo kurera abana no kubakundisha ishuri, bagakumira ibintu byose byabavutsa ayo mahirwe cyane ko n’amashuri kuri ubu ari ubuntu n’amafaranga batanga yo gufatira ifunguro ku ishuri akaba ari macyeya”.
Akarere ka Musanze kari kunoza gahunda yo gufatanya n’urubyiruko ruzajya rukurikiranira hafi umwana wese uzajya agaragara mu buzererezi cyangwa mu mirimo ibujijwe, aganirizwe hagamijwe kumenya igituma abyishoramo, afashwe gusubira mu muryango nibiba ngombwa anahabwe ubufasha butuma aguma mu muryango.
No comments