Mu Butaliyani i Vatican Musenyeri mukuru w’uyu murwa waciwe muri Kiliziya azira kunenga Papa Francis



Mu Butaliyani i Vatican haravugwa amakuru ya Musenyeri mukuru w’uyu murwa waciwe muri Kiliziya azira kunenga Papa Francis. Ibi bikaba byatangajwe n’ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho.

Musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano yahamwe no kwitandukanya na Kiliziya Gatolika (ibizwi nka ’schisme’) nyuma y’imyaka atavuga rumwe bikomeye na Papa.

Uyu musenyeri Carlo Maria Vigano, w’imyaka 83, ukomeye cyane ku bya kera, mbere yasabye Papa kwegura, amushinja ubuhakanyi ku mahame ya Kiliziya ndetse ananenga aho ahagaze ku binjira mu gihugu, imihindagurikire y’ikirere no ku mubano w’abatinganyi.

Musenyeri mukuru Vigano yari umuntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya. Yabaye intumwa ya Papa i Washington kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2016.

Mu mwaka wa 2018, yarihishe nyuma yo gushinja Papa ko yari azi ihohotera rishingiye ku gitsina ryakozwe na karidinali wo muri Amerika akananirwa kugira icyo abikoraho. Vatican yahakanye icyo kirego.

Uko igihe cyagiye gishira, uwo musenyeri mukuru yagiranye imikoranire n’abantu bo muri Amerika basobanura ibintu uko bitari mu by’ukuri, anenga inkingo za Covid ndetse avuga ko hariho umushinga w’"ubukungu wo ku rwego rw’isi" ndetse "urwanya abakristu" w’Umuryango w’Abibumbye n’andi matsinda. Izo ngingo zombi zisanzwe zigarukwaho n’abemeza ibintu bitari ukuri.

Ku wa gatanu, ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho byavuze ko kwanga kubaha Papa Francis kwe kugaragara neza mu byo yatangaje ku mugaragaro.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.