Uko kwikinisha bitwara uburyohe bw’imibonano mpuzabitsina



Gukubaganya imyanya ndangagitsina hagamijwe kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kurangiza ‘Climax’ nibyo bihabwa izina ryo ‘kwikinisha’.

Abashakashatsi bagaragaza ko umubare munini ku Isi wiganjemo urubyiruko bikinisha bikabasigira ingaruka zirimo kutaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina.

Mu kwikinisha hakoreshwa uburyo bwinshi nko gukoresha intoki, gukoresha ibikoresho byabugenewe ‘Sex Toys’ rimwe na rimwe bikozwe mu ishusho y’igitsina cy’umugore cyangwa icy’umugabo.

Bivugwa ko bamwe bikinisha kubera badafite abakunzi kugira ngo bahaze irari ryabo, ariko hakaba n’abikinisha bari mu rukundo, rimwe na rimwe bakinisha bamaze kubonana nabo bakundana.

Kwikinisha bivugwa ko byangiza imyororokere nko kugira uburemba, no guhurwa imibonano mpuzabitsina ikozwe gahati y’abantu kuko umuntu yumva yihagije, cyangwa n’uyikoze ntanyurwe.

Inkuru dukesha Healthline ivuga ko “uwamaze kuba imbata yo kwikinisha atongera kubona ubushakake bw’imibonano, ibyo bikaba byaganisha ku kunanirwa gutera akabariro no kunoza amabanga y’abashakanye, ahubwo ibyishimo bikaguma mu bikinisho akoresha gusa.”

Abahuzwa n’imibonano mpuzabitsina bahurira ku ntego nyamukuru yo kuryoherwa n’iki gikorwa no kugera ku byishimo byabo bya nyuma mu ijambo rizwi nko ‘kurangiza’.

Cleverland yatangaje ko bimwe mu bituma umuntu yakora imibonano mpuzabitsina ntarangize birimo ‘stress’, kuba atameze neza mu mubiri kubera uburwayi, kuba hari imwe mu miti ari gufata ikamunaniza, ihungabana yagize rishingiye ku gitsina no kuba ashimishwa no kwikinisha.

Bivugwa ko, abagabo bamenyereye kwikinisha bahura n’ibibazo birimo kurangiza vuba, bikaba imbogamizi ku bagore babo cyangwa abakunzi, bigatera umubano mubi n’umwuka utari mwiza mu rukundo.

Ibinyamakuru byinshi bivuga ko kwikinisha ari imwe mu nzira yo kwinezeza hatabonetse uruhare rw’undi wese kandi ko ntacyo bitwaye, nyamara n’impuguke mu buzima zikavuga ko, gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore ari byiza ku buzima.

Ibikoresho bikoreshwa mu kwikinisha “Sex Toys” bishobora gukomeretsa nyababyeyi cyangwa iyindi myanya ndangagitsina itagaragara.

Uwitwa Cassandra Corrado avuga ko, kumenya ko byangiza ari uburyo bwo kumenya kubikoresha neza, atari umwanzuro wo kubireka kuko nta ngaruka mbi zindi bigira.


Ese kwikinisha biterwa n’iki?

Ikigo cya ‘The Well Northwell’ kivuga ko “Kwikinisha kuri bamwe ni igisubizo cyo kwishima igihe bategereje kubona abakunzi”, ariko akenshi abakundana ntibagira ibyifuzo bingana ku mibonano mpuzabitsina, ibyo bigatuma umwe yakwibeta akikinisha kugeza anyuzwe”.

Ibi kandi biganisha ku kugabanuka k’uburyohe bw’imibonano mpuzabitsina, aho bamwe bafata umwanzuro wo kujya bareba filime z’urukozasoni bakifashisha ibikinisho basohora cyangwa barangiza.


Ese kwikinisha bimara uburyohe bw’imibonano bikangiza n’umubano?

Ikigo cyiga ku buzima bw’imyororokere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Planned Parenthood, gitangaza ko kwikinisha bitera umuntu gusobanukirwa umubiri we no kumenya uburyo yashimishwamo aramutse ahuye n’undi muntu, ndetse akamenya nuko yakwishimisha igihe yabuze ibyishimo ku bandi.

Ku rubuga rw’ibitekerezo rw’abaganga ‘Practo’, Dr. Pahun Tiwari avuga ko kwikinisha bigira ingaruka mbi cyane ku mubiri w’umuntu ariko zikaba zidakunda kuvugwaho ahubwo hakavugwa ibyiza byabo gusa.

Ati “Kwikinisha byangiza imitsi iri mu gitsina cy’umugabo, bigatwara n’uburyohe yagira aryamanye n’umugore. Kwinisha kandi bitera umugabo kurangiza vuba mu gihe bitera umugore kurangiza bigoranye. Kwikinisha byangiza igitsina cy’umugabo kikaba cyahengama”.

Kubikora kandi bitera ingaruka nyinshi zirimo kugira umwuma nyuma yo kubikora, gukora cyane k’ubwonko byananiza imitsi yabwo bikaganisha no gutakaza ubwonko bwibutsa, gucika intege mu mubiri, kuvubuka kw’imisemburo myinshi, kwiyongera gukabije kw’irari n’ibindi.

Dr Arun Kumar avuga ko ikibazo cy’ubushake bucye bw’imibonano mpuzabitsina gikomeza kwiyongera bitewe nuko benshi batinyutse kwikinisha.



No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.