Nyanza: RIB ikurikiranye umusore w'imyaka 38 ukekwaho kwica umuntu mu karere ka Karongi



Umusore witwa  Ferdinand Nsengiyuma alias Rusakara w’imyaka 38, yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage wo mu Karere ka Karongi, agahita atoroka.

Umusore watawe muri yombi akekwaho ubwicanyi bikekwa ko yabukoze  muri Werurwe 2024, akabukorera i Karongi ahita atorokera i Nyanza.

Akaba akekwaho kwica Usabyuwera Gerard, bigakekwa ko icyaha yagikoreye mu Mudugudu wa Ruhungamiyaga mu kagari ka Kareba mu Murenge wa Murundi mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Gusa undi ukekwa we witwa Jean Marie Vianney yahise afatwa afungirwa i Karongi, naho  Ferdinand nyuma y’amezi ane yafatiwe mu Mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Masangano mu Murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza .

Nk'uko tubikesha UMUSEKE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Jean Baptiste Habineza, yahamije itabwa muri yombi ry’uyu ukekwa.

Yagize ati”Yari amaze igihe ashakishwa none yarafashwe  biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bafatanyije gukora icyaha ufungiye i Karongi”.

Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza . Biteganyijwe ko azajyanwa i Karongi mu gihe azaba ategereje koherezwa mu rukiko.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.