RDC: Ifiriti yatwitse amazu agera ku ijana (100) mu mujyi wa Bukavu


Amazu arenga 100 abarizwa mu karere ka Nyalukemba mu mujyi wa Bukavu muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yibasiwe n’inkongi y’umuriro ejo hashize kuwa gatatu taliki 03 Nyakanga 2024.

Amakuru avuga ko ku ikubitiro habanje gushya amazu agera kuri 30, nayo agenda akongeza andi kugeza arenze 100. Icyakora umuyobozi w’akarere ka Nyalukemba , yavuze ko kugeza ubu, usibye amazu yahiye , nta bantu baramenyekana ko bapfuye. Intandaro y’iyi nkongi yaturutse ku mwana wari utetse ibiryo (ifiriti) umuriro uza gufata inzu imwe nayo iza gukongeza izindi.

Kuri uwo munsi, nyuma y’amasaha make, andi mazu agera kuri makumyabiri yafashwe n’inkongi y’umuriro uturutse kuri metero 50 uvuye ahabereye inkongi ya mbere. Sosiyete sivile muri Bukavu, yababajwe n’ubwiyongere bw’inkongi z’imiriro muri ako karere. Isaba abashinzwe kuzimya kandi kuba maso bagatabarira ku gihe.

Mu ntangiro za Kanama uyu mwaka, inkongi y’umuriro nabwo yibasiye igice kinini cy’agace ka Nyamugo muri Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage babuze ubutabazi batangira kwirwanaho bazimya. Icyo gihe icyateye inkongi nticyamenyekanye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.