Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali yatangaje ko kuva kwabo muri ECOWAS bidasubirwaho



Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, yakomeje kwemeza ko kugenda kw’igihugu cye, Burkina Faso na Niger biva mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba bidashobora gusubira inyuma, nubwo ECOWAS igifunguye imiryango.

Mali ariko, ivuga ko izakomeza ubufatanye na ECOWAS, nk’uko Diop yavuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ushize kuri televiziyo ya Leta, ORTM. Yamaganye kandi kurwanya ishyirwaho ritunguranye rya viza ku benegihugu bo muri ibi bihugu bitatu bagenda mu karere ka ECOWAS.

Minisitiri Diop yabivuze bukeye bw’aho mu nama ya ECOWAS ba perezida wa Senegal na Togo bagizwe abunzi mu biganiro hagati y’umuryango n’ibihugu bya Mali, Burkina Faso na Niger nk’uko tubikesha voaafrique.com.

Ibi bihugu bitatu, biyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi, byatangaje muri Mutarama ko bizava muri uyu muryango w’ibihugu 15. Ku wa Gatandatu, batangaje mu nama yabo bwite ko bashinze ihuriro.

Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali, Burkina Faso na Niger bunenga ECOWAS kubera ibihano bwafatiwe kandi ubu biremereye; bukayishinja kuba yarakoreshejwe n’u Bufaransa no kubatererana mu kurwanya iterabwoba.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.