Nigeria: Umupolisi yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu umwana

 

Polisi yo mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos yatangaje ko hari umupolisi watawe muri yombi nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 17 ukomoka mu gace ka Ogudu.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano, SP Benjamin Hundeyin ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa gatandatu ushize, yahakanye ibyo abantu bavugaga ko polisi yaba yarakingiye ikibaba umupolisi ushinjwa guhohotera umwana.

Uyu muyobozi yatangaje ko ubwo ikirego cyabagezwagaho icyo gihe umupolisi ubarizwa muri ba ofisiye yahise atoroka ariko nyuma aza kwigarura kugira ngo yisobanure. Iperereza ku buryo burambuye rikaba rikomeje gukorwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Punch cyo muri Nigeria avuga ko ku wa gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 , umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 17 ari bwo yabwiye ababyeyi be ko yahohotewe n’umupolisi.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yagiye kureba umupolisi ngo amufashe kubona telefone ye yari yibwe, ubwo uyu mupolisi yakiraga ikibazo cy’umwana yamusezeranyije kumufasha ariko byaje kurangira amufashe ku ngufu.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.