Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe bamaze gutora
Perezida w’ishyaka DGPR riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umukandida waryo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza, ndetse n’umukandida wigenga Mpayimana Philippe, bamaze gutora.
Dr Habineza yatoreye kuri site iri mu ishuri ribanza rya Kimironko mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, aherekejwe n’umugore we, Kabarira Edith.
Ubwo Dr Habineza yageraga mu cyumba cy’itora, yahawe impapuro zo gutoreraho Umukuru w’Igihugu n’abadepite, ajya gutorera mu bwihugiko, nyuma ashyira impapuro mu isanduku y’itora.
Mpayimana Philippe na we yatoreye kuri site iri mu ishuri rya Camp Kigali mu karere ka Nyarugenge, mu ma Saa Yine y’igitondo, nk’uko Dr Habineza yabigenje.
Mpayimana yashimiye inzego za Leta zagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza byabaye kuva tariki ya 22 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024, agaragaza ko afite icyizere cyo gutsinda.
Ati “Icyizere kiracyahari kugeza ku munota wa nyuma. Nimugoroba nizere ko iyi shusho yo guseka ntabwo iri buhinduke, ibyishimo tubisangire n’Abanyarwanda bose."
Umukandida wa DGPR na we aherutse gutangaza ko icyizere afite cyo gutsinda aya matora kingana na 55%. Ibi yabishimangiye ubwo yaganirizaga abanyamakuru bari kuri site ya Kimironko.
Dr Habineza, Mpayimana bahatanira uyu mwanya n’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, we uza gutorera kuri SOS Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Aya matora yatangiriye ku Banyarwanda baba mu mahanga kuri uyu wa 14 Nyakanga. Komisiyo y’igihugu y’amatora iteganya gutangaza iby’ibanze biza kuyavamo ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nyakanga.
Komisiyo y’amatora iteganya kandi ko ibizava muri aya matora bizatangazwa by’agateganyo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga, itangaze bwa nyuma ibivamo bitarenze ku ya 27 Nyakanga 2024.
No comments