Ndacyafite icyizere cyo kwegukana intsinzi: Dr Habineza nyuma yo gutora



Umukandida w’ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yongeye gutangaza ko afite icyizere cyo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Dr Habineza yabibwiye abanyamakuru ubwo yari amaze gutorera kuri site y’itora iherereye ku Ishuri Ribanza rya Kimironko II aho we na madamu we batoreye.

Uyu munyapolitiki mu minsi ishize ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yabwiye itangazamakuru ko abona umwanya w’Umukuru w’Igihugu ari kuwukozaho intoki ku kigero cya 55%; ibyo yongeye gushimangira ubwo yari amaze gutora.

Yagize ati: "Icyizere ndacyagifite, twasoje mfite icyizere cyo gutsindira ubuperezida kuri 55% ndetse ishyaka ryacu na ryo rizatsinda amatora y’abadepite, byibura tuzabone 20. Ni cyo cyizere mfite ntabwo ndagitakaza".

Dr Habineza ahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu na Perezida Paul Kagame cyo kimwe na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.

Kagame byitezwe ko atorera kuri site iri ku Ishuri rya SOS Kagugu mu karere ka Gasabo, mu gihe Mpayimana yamaze gutorera kuri site ya Camp Kigali mu karere ka Nyarugenge.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.