Goma: Ikibazo cy’umutekano mucye kirarushaho gufata intera, babiri bishwe



Hagati yo ku wa Gatatu, itariki 10 no kuwa no kuwa Kane, itariki 11 Nyakanga, abantu babiri barapfuye abandi batatu barakomereka barashwe, mu gihe ingo zigera ku icumi zibwe muri komini ya Karisimbi, mu Mujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru).

Abakoze ibyo byaha bakomeje kutamenyekana, ariko abaturage baramagana ubwiyongere bukabije bw’amabandi mu duce twinshi two muri uyu mujyi.

Ku wa Kane mu gitondo, ahagana mu ma saa munani za mu gitondo, urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri Bamate Avenue, mu gace ka Kasika, hafi y’ikibuga cy’abaskuti. Umugabo yarasiwe imbere y’urugo rwe n’abantu babiri bari kuri moto, bahita bahunga nk’uko tubikesha Radio Okapi.

Ibi bibazo by’umutekano biravugwa mu gihe abaturage bageragezaga kumva ibyabaye ku munsi wabanjirije uyu kuri Avenue Maman Elizabeth mu gace ka Ndosho. Umugurisha w’imigati yiciwe aho nyuma yo gufatwa n’amasasu yarashwe n’abateye batazwi.

Kuri uwo mugoroba wo kuwa Gatatu, abantu batatu bararashwe barakomereka ku Muhanda wa Kanyamuhanga, mu gace ka Mugunga, ahakorewe kandi ibikorwa by’ubujura mu mazu agera ku icumi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.