Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana



Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga.

Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Urupfu rwa Mukonya wakinaga mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso muri AS Kigali, rwatewe n’uko yagonganye n’umunyezamu ubwo yari mu myitozo y’abatarabigize umwuga yitwa Ingenzi FC. Ubwo Ingenzi FC yakinaga n’indi yitwa Dusabane FC ku kibuga cy’i Mageragere.

Uyu myugariro ubwo yagonganaga n’umunyezamu, ururimi rwahise rugwa mu nda maze rufunga inzira zicamo umwuka.

Hahise hahamagarwa Imbangukiragutabara, ariko umunsi wa Nyakwigendera wari wageze.

Umurambo wa Ahoyikuye, uri ku Bitaro bya Nyarugenge mu buruhukiro mu gihe umuryango uri gutegura uko azashyingurwa.

Mukonya yakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports na AS Kigali yari agifitiye amasezerano y’akazi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.