Myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange ‘Jimmy’ agiye gukina Europa League bwa mbere

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mutsinzi Ange ’Jimmy’, yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan izifashisha muri UEFA Europa League.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nyakanga 2024, nibwo Zira yasohoye urutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mikino iri gutegura yo gushaka itike y’amatsinda ya Europa League.

Muri ba myugariro barindwi izakoresha harimo Mutsinzi Ange wahawe nimero (3) muri iyi kipe izahura na Sherif yo muri Moldova mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike.

Ni mu gihe hashize icyumweru kimwe uyu mukinnyi w’imyaka 26 asinye amasezerano y’imyaka itatu muri Zira PFK avuye muri FK Jerv yo muri Norvège yari amaze igihe akinira.

Umukino wa Zira PFK izasuramo Sherif uzakinwa ku wa Kane, tariki ya 11 Nyakanga, ubere kuri Şerif Arena, saa Mbili z’ijoro [20:00].

Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports na APR FC mbere yo kujya muri CD Trofense yo muri Portugal

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.