Rutahizamu, Ani Elijah yagarutse mu Rwanda nyuma yo gutsindwa igeragezwa i Burayi

Rutahizamu wa Police FC, Ani Elijah wari mu igeragezwa mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Charleroi yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo gutsindwa igeragezwa.

Uyu rutahuzamu ukomoka muri Nigeria wari umaze iminsi mike asinye amasezerano y’imyaka 2 muri Police FC, tariki ya 21 Kamena nibwo yari yagiye mu igeragezwa ry’icyumweru kimwe muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Ani Elijah yagarutse mu Rwanda nyuma yo gutsindwa igeragezwa aho agomba gukomezanya na Police FC yari afitiye amasezerano.

Amakuru avuga ko Police FC yamuhaye ikiruhuko cy’icyumweru kimwe aho agiye guhita ajya muri Nigeria gusura umuryango we.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.