APR FC yamaze gusinyisha Mamadou Bah wifuzwaga n’ikipe ikomeye yo mu gihugu cy’Abarabu



APR FC yatangaje ko yasinyishije Mamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali wakiniraga Olympique Béja yo muri Tunisie nk’uko umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Col Karasira Richard yabihamirije aya makuru IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu musore w’imyaka 22 ukomoka muri Mali azaza muri iyi kipe avuye mu mikino Olimpike igiye kubera i Paris mu Bufaransa.

Uyu musore ushobora gukina mu kibuga hagati asatira cyangwa akanyura ku ruhande iburyo, yari kumwe n’ikipe  y’igihugu ya Mali y’abatarengeje imyaka 23 yaboneye itike y’imikino Olimpike muri Maroc, ndetse birangira ashyizwe ku rutonde rw’abashobora kwitabazwa bibaye ngombwa muri iyi mikino izaba guhera tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 10 Kanama.

Mamadou Bah na APR FC bamaze amezi abiri bari mu biganiro, ndetse Chairman w’iyi kipe Col. Karasira Richard,  yavuze ko zimwe mu nzitizi bari guhura na zo ari uko hari abakinnyi bifuza bashobora kujya gukina imikino Olimpike.

Lamine wakinaga muri Tunisie, muri Mata uyu mwaka itangazamakuru ry’iwabo ryari ryatangaje ko yifuzwa n’ikipe ya ’Espérance de Tunis ndetse n’andi makipe atandukanye yo muri Afurika ya ruguru, aho ikipe ya Olympique Béja yamwifuzagamo ibihumbi 300$.

Asanze abandi bakinnyi b’abanyamahanga APR FC yasinyishije barimo abanya- Ghana babiri, Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal na rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritanie.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.