Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje kongera ubushobozi bw'ibikoresho bya gisirikare



Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje kongera ubushobozi bwo kugenda n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu kugura imodoka z’imitamenwa z’uruganda rwa Katmerciler rwo muri Turkiya.

Uruganda rukora ibinyabiziga, Katmerciler, rwo muri Turkiya ruherutse kurangiza amasezerano afite agaciro ka miliyoni mirongo z’amadolari yagiranye na Kinshasa yari yaradindiye kuva mu 2020.

Kuva mu mwaka wa 2020, Guverinoma ya Congo yari itegereje gushyikirizwa na Katmerciler izi modoka z’imitamenwa abandi bita ibifaru kugira ngo zorohereze igitutu ingabo, zikeneye ibikoresho mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bw’igihugu.

Aya masezerano ya miliyoni 75 z’amadolari yo kugura ibifaru bya Hizir MRAP (Mine Resistant Ambush Protected) 185 yatinze gushyirwa mu bikorwa igihe kirekire kubera inzitizi zitandukanye nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga military.africa ikomeza ivuga.

Ibifaru bya Hizir bikoreshwa n’igisirikare cya Turkiya. Gishobora gutwara abantu icyenda, barimo umushoferi na komanda. Iyi modoka ifite uburemere bwa toni 16 kandi ifite V-hull yo gutegura ibisasu bya mine no kubarinda ibindi bikoresho biturika. Ikoreshwa na mazutu kandi ishobora kugenda 110 km / h kandi yakora ibirometero 700.

Muri Afurika, ibi bifaru bikoreshwa na Gambia ifite 22 byaguzwe mu 2022, Kenya yaguze 118 mu 2021, na Uganda ifite nibura 15 byaguzwe muri 2020.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.