Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yavuze ko Israel ishobora gushoza Intambara yeruye kuri Hezbollah



Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yavuze ko Israel ishobora gushoza Intambara yeruye kuri Hezbollah nyuma y’uko yishe umwe mu basirikare bayo bakomeye.

Umutwe w’abarwanyi wa Hezbollah, uravuga ko wihoreye ugatera rokete zirenga 200 mu Majyaruguru ya Israel, nyuma y’uko yishe umusirikare wayo ukomeye.

Igisirikare cya Israel, kivuga ko hari umusirikare ukomeye nabo batakaje, ariyo mpamvu ngo igiye gukomeza guhiga bukware aba barwanyi.

Ibinyamakuru byo muri Lebanon biravuga ko umuntu umwe amaze guhitanwa n’igitero cya Dorone mu mujyi wa Houla muri Lebanon.

Mohammed Nimah Nasser wahitanwe n’igitero cy’indege za Isiraheli yari umwe mu bakomando bakomeye za Hezbollah. Amakuru akavuga ko ari n’umwe mu bagabaga ibitero ubutitsa kuri Isiraheli.

Amakuru ava muri Lebanon yemeza ko kuva Isiraheli yatangira intambara na Hamas muri Gaza, hakomeje kuba ukurasana kwa hato na hato kw’ingabo za Isiraheli ndetse n’abarwanyi ba Hezbollah.

Netanyahu, yavuze ko isaha n’isaha Israel yashoza Intambara yeruye kuri Hezbollah kuko ntawe ukinisha iki gihugu.

Israel ivuga ko imaze gutakaza abantu bagera kuri 20 mu mirwano n’umutwe wa Hezbollah, mu gihe uyu mutwe wo umaze gutekaza abarenga 300.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.