Amerika (USA) yatangaje ko RD Congo n'u Rwanda byemeye gutanga agahenge k'ibyumweru 2



Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeye gutanga agahenge k’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku bavanwe mu byabo n’imirwano yo mu burasirazuba bwa Congo.

Amerika yemeje ayo makuru biciye mu muvugizi w’akanama kayo gashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Adrienne Watson.

Itangazo riri ku rubuga rwa White House (Perezidansi ya Amerika), rivuga ko "Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimiye agahenge k’ubutabazi k’ibyumweru bibiri kemewe n’impande ziri mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo".

White House ivuga ko ibibazo bikeneye ubutabazi muri Kivu y’Amajyaruguru bikabije, kuko abantu bagera kuri miliyoni eshatu bavanwe mu byabo n’intambara imaze imyaka ibiri n’amezi atandatu ibera muri iriya ntara.

Imirwano kuva mu mpera z’ukwezi gushize yafashe indi ntera mu bice bya Teritwari ya Lubero, aho inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.

Amerika ivuga ko imirwano iheruka kwiyongera yatumye abakora ibikorwa by’ubutabazi batabasha kugera ku bihumbi by’abavuye mu byabo bari mu duce dukikije Kanyabayonga, umujyi M23 yigaruriye mu mpera z’icyumweru gishize. Ni imirwano Washington ivuga ko yatumye abarenga 100,000 bata ingo zabo.

Agahenge u Rwanda na RDC bemeye gutanga kagomba gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga, kakazageza ku wa 19 Nyakanga nk’uko White House yabitangaje.

Mu gihe cy’aka gahenge impande zihanganye ngo zigomba "gucecekesha intwaro zazo, kwemerera abavuye mu byabo gutahuka ku bushake ndetse no gufasha abatabazi kugera ku baturage bababaye kurusha abandi".

Amerika ivuga ko "Guverinoma ya RDC n’iy’u Rwanda zagaragaje ko zishyigikiye aka gahenge k’ubutabazi k’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo korohereza abaturage batishoboye bakomeje guteseka ndetse no gushyiraho uburyo bwo gucubya burundu umwuka mubi wo mu burasirazuba bwa RDC".

Aka gahenge nk’uko Amerika ikomeza ibivuga ngo kubakiye ku ngamba zafashwe, ubwo Avril Haines ushinzwe ubutasi bwayo yagendereraga u Rwanda na RDC mu Ugushyingo 2023. Ni uruzinduko rwasize Haines agiranye ibiganiro na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.

Washington yunzemo ko izakomeza gukoresha ubutasi bwayo ndetse n’inzego za dipolomasi, mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu gihe cya kariya gahenge.

Amerika yanongeye gushimangira ko ishyigikiye ibiganiro bya Luanda ndetse n’imbaraga Guverinoma ya Angola ikomeje gushyira mu gushakira umuti amakimbirane y’igihe kirekire yo mu burasirazuba bwa Congo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.