Igikorwa cyo gushaka impano z’abato bakina mu izamu, kigiye gukomereza mu Ntara y’i Burasirazuba



Igikorwa cyo gushaka impano z’abato bakina mu izamu, kigiye gukomereza mu Ntara y’i Burasirazuba nyuma yo kuva mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyatangiye muri Kamena uyu mwaka, gitangizwa n’abatoza batandukanye b’abanyezamu ndetse na Irebero Goalkeeper Training Center ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga Saa Sita z’amanywa, iki gikorwa kizakomereza mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.

Tariki ya 13-14 na tariki ya 27-28 Nyakanga, igikorwa kizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye no mu Karere ka Muhanga.

Tariki ya 20-21 Nyakanga, bazajya mu Ntara y’i Burengerazuba mu Karere ka Rubavu, mu gihe tariki ya 3-4 Kanama, bazakomereza mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze.

Nyuma yo kuzenguruka muri ibi bice bitandukanye by’Igihugu, hazafatwa abeza kurusha abandi ubundi bakurikiranwe ndetse bafashwe kuzamura urwego rwa bo. Aba bana bakina mu izamu, ni abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 20.

Uyu mushinga wo gushaka impano z’abato bakina mu izamu, ugamije gufasha Igihugu kongera umubare w’abanyezamu b’Abanyarwanda no kubazamurira urwego.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.