Kapiteni wa APR FC yavuze ubuhanga yabonye muri Rutahizamu mushya Mamadou Sy



Kapiteni w’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yavuze bumwe mu buhanga budasanzwe yabonye muri Rutahizamu mushya iyi kipe iherutse kugura waraye utsinze igitego.

Mu ijoro ryakeye nibwo APR FC yatsindaga El Merreikh igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Rutahizamu Mamadou Sy mu mukino wa Kabiri wa Cecafa Kagame Cup.

Ku mukino we wa mbere muri APR FC rutahizamu Mamadou Sy yatsinze igitego cya mbere cye muri iyi kipe iherutse kumutangaho akayabo.

Kapiteni wa APR FC, Claude Niyomugabo waraye ahaye Mamadou Sy umupira wavuyemo igitego yavuze bumwe mu buhanga yamubonanye bigatuma amuha umupira.

Umukino urangiye, Claude Niyomugabo yaganiriye n’itangazamakuru ryajyanye n’ikipe aho yatangaje byinshi ku mupira yahaye Mamadou Sy nyuma yo kubona intambwe ze.

Agaruka ku mupira yahaye Mamadou Sy, Claude Niyomugabo yavuze ko yabonye uburyo uyu rutahizamu yatatsemo izamu maze bimusunikira kumuha umupira ndetse biranamukundira arawumuha atsinda igitego.

Mamadou Sy yatsinze igitego cya mbere muri APR FC ku mukino we wa mbere ndetse yagitsinze amaze amasegonda 100 akiniye iyi kipe. Uyu rutahizamu yatsinze igitego ku mupira wa mbere yari akozeho.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.