Karongi: Abo imvura idasanzwe n'uruburra byangirije imyaka yabo barasaba gutekerezwaho



Abaturage bo mu Mirenge ya Mutuntu, Rwankuba n’uwa Gitesi, barasaba ubufasha nyuma y’uko imvura ivanze n’urubura yibasiye imirima yabo bari kuzasarura mu kwezi gutaha.

Ni imvura yaguye mu ntangiro z’iki Cyumweru ariko ikaba yaraguye itunguranye. Abaturage bavuga ko iyi mvura yari yiganjemo amahindu menshi yangije bikomeye imyaka ihinze imusozi no mu tubande.

Ibihingwa byose nk’urutoki, ibirayi, amasaka, imyumbati, urubingo n’ibindi byose by’aho ayo mahindu yaguye byashizeho amababi. Imvura ikimara guhita, urubura rwose rwikusanyirije mu mirima no mungo z’abantu aho rwangije hegitari zisaga ijana z’icyayi.

Ibi rero byatumye basaba gufashwa kubona icyo kurya kubera ko imyaka yangijwe n’aya mahindu imyinshi yendaga kuzasarurwa mu kwezi gutaha. Uretse ibihingwa ngandurarugo byibasiwe n’aya mahindu, yanangije cyane icyayi gihinze ku bwinshi muri aka gace, ahabarurwa hegitari zirenga ijana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko bukurikije ubukana bw’iki kiza, abaturage cyagizeho ingaruka bakwiye ubufasha.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.