Bintou Keita, Intumwa ya Loni yongeye gutangaza ko Intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ishobora gukwira akarere

 


Bintou Keita, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa LONI muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku wa Mbere yatangaje ko intambara z’umutwe wa M23 zikomeza kwiyongera byihuse mu burasirazuba bwa Congo zishobora kuvukamo amakimbirane yakwadukira akarere kose hatagize igikorwa byihuse.

Ni mu gihe abahagarariye ibihugu by’u Rwanda na Kongo muri LONI bo bongeye kwitana bamwana ku kuba nyirabayazana w’ibibazo by’izo ntambara.

Hari mu biganiro by’akanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano byibandaga ku ntambara zibera mu burasirazuba bwa Congo, ingaruka zirimo kugira ku baturage b’abasivili, kimwe n’inzira zafatwa mu kugarura ituze mu karere.

Muri raporo yagejeje kuri ako kanama, yagaragaje impungenge ko ibintu bikomeje kurushaho kuzamba mu burasirazuba bwa Congo.

Yavuze ko intambara za M23 zirimo kongera umubare w’abavanwa mu byabo. Ibyo na byo bikongera umugogoro wari usanzwe utoroshye ku bikorwa by’ubutabazi.

Yagize ati: “Mu bitero biheruka, M23 n’abayifasha batwitse ibirindiro byinshi bya FARDC, ndetse bakura abandi bantu benshi mu byabo, ibyarushijeho kuzambya ikibazo cy’ubutabazi n’icy’uburenganzira bwa muntu byari bisanzwe aharindimuka. 

Nk’uko byagaragajwe n’itsinda ry’inzobere, ziha raporo komite ishinzwe ibihano yashyizweho n’aka kanama, leta y’u Rwanda yongereye ubufasha iha M23, ibyatumye uyu mutwe wigarurira ibice byinshi mu burasirazuba bwa Congo. Intambara ya M23 ikomeza kwiyongera ku muvuduko uri hejuru iteje akaga gakomeye cyane.”

Gusa Keita yahamagariye impande zose zirebwa n’iki kibazo gukoresha agahenge k’ibikorwa by’ubutabazi katangiye mu cyumweru gishize, nk’amahirwe yo kongera ingufu nshya muri gahunda zo kugarura amahoro zatangijwe ku rwego rw’akarere.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.