FARDC ikomeje gukusanya ibikoresho: Ubu yaguze ibindi bifaru muri Bulgaria byiyongera ku byo yaguze muri Uganda
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyaguze ibindi bifaru by’imitamenwa bikorerwa muri Bulgaria byiyongera ku byo cyaguze muri Uganda mu minsi ishize.
Ni amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Africa Intelligence cyo mu Bufaransa gisanzwe cyandika inkuru z’ibanga kuri Afurika.
Iki gitangazamakuru kivuga ko kuva mu ntangiriro za Kamena ari bwo RDC yatangiye kwakira ibifaru byo mu bwoko bwa T-55 bibarirwa muri 30. Ni ibifaru ngo byinjiye ku butaka bwa Congo binyujijwe ku cyambu cya Matadi giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa kiriya gihugu.
Ibi bifaru bikorwa mu buryo bugezweho na Sosiyete yitwa Kintex yo muri Bulgaria, ngo byitezwe ko bigomba gushyikirizwa Regiment ya 16 ikoresha ibifaru mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Tshisekedi.
Mu Ugushyingo 2023 ni bwo RDC biciye muri Gen. Raoul Nono Ponge usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’ibiro bya gisirikare muri Perezidansi ya RDC yasinyanye amasezerano na Atanas Kyurkchiev usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe kugurisha intwaro hanze ya Bulgaria. Ni amasezerano y’imyaka itatu afite agaciro ka $ miliyoni 78.
Usibye ibifaru, Kintex kandi yohereje muri RDC abatekinisiye 60 mu rwego rwo gusana imodoka z’intambara za FARDC zashaje, zirimo ibifaru bya T-55 birenga 10 ndetse n’imodoka zo mu bwoko bwa BMP-1.
Amakuru avuga ko iyi sosiyete yo muri Bulgaria yahawe ikiraka cyo gusana ziriya modoka, nyuma y’uko Sosiyete yo muri Ukraine yitwa Ukroboronprom mu busanzwe yakoranaga na RDC inaniwe kohereza ibikoresho byo kuzisana, kubera intambara Ukraine irimo n’u Burusiya.
Amakuru kandi avuga ko iyi sosiyete Kinshasa yayitegetse kugeza kuri FARDC intwaro zoroheje zirimo izo mu bwoko bwa AR-M1 na AR-M2 (izi ni version nshya ya Kalashnikov AK-47), izo mu bwoko bwa LMG, ibisasu bya grenades zo mu bwoko bwa AGS-30 na Mortiers kuva kuri 60 kugeza kuri 82 mm.
Uretse izi ntwaro zo muri Bulgaria, Africa Intelligence ivuga ko Kinshasa yanasinyanye amasezerano ya $ miliyoni 64 n’ikigo cyitwa Prvi Partizan cyo muri Serbia ngo kiyigezeho amasasu.
Ni amasasu y’imbunda zoroheje arimo ayo mu bwoko bwa 7,62 mm, 2,7 mm na 20 mm, ibisasu biraswa na mortiers n’ibiraswa n’ibifaru bya T-55 cyo kimwe n’amasasu araswa na z’imbunda nini kuva kuri 130 mm kugeza kuri 152 mm.
Intwaro n’ibifaru FARDC yaguze i Burayi byiyongera ku bifaru birenga 100 byo mu bwoko bwa Streit Kinshasa yaguze muri Uganda. Ni ibifaru bisanzwe biteranywa n’ishami ry’ubucuruzi ry’igisirikare cya Uganda (UPDF).
No comments