U Rwanda n’u Burundi byemeranyije guhurira mu biganiro byo kuzahura umubano



Mu mpera z’uyu mwaka biteganyijwe ko abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi bazahurira ku meza y’ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze iminsi utifashe neza.

Byemerejwe i Zanzibar muri Tanzania, ahamaze iminsi habera umwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC).

Ku wa 11 Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara utavuga rumwe na Gitega, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri. Kuva ubwo umubano wari utangiye kuzahurwa wongeye kuzahara cyane.

Kuri iyi nshuro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier yavuze ko mu Kwakira 2024 hazabaho ibiganiro ku mpande zombi bigamije gucoca ibyo bibazo byose.

Ati “Twemeranyije ko tuzahura ku wa 31 Ukwakira 2024. Tuzaba tunyura mu bibazo byose bihari uyu munsi, bibangamiye ibihugu byombi. Njye na Albert Shingiro, twagaragaje ko turajwe ishinga no gushakira umuti ibibazo bibangamiye abaturage b’u Rwanda n’u Burundi cyane ko ari n’abavandimwe.”

Uku gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi kwahungabanyije ubucuruzi bitari ku bihugu bihana imbibi gusa, ahubwo no mu karere kose.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.