Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba Rayon Sports nyuma y’uko hatangajwe Umunsi w’Igikundiro uzabera muri Stade Amahoro



Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunsi w’Igikundiro “Rayon Sports Day” muri uyu mwaka wa 2024, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama ukazabanzirizwa n’Icyumweru cyo gusabana n’abafana bayo mu ntara zose z’igihugu.

Iki Cyumweru kibanziriza iya 3 Kanama 2024 kiswe “Rayon Week”, iyi kipe izazenguruka igihugu ikina n’amakipe atandukanye.

Amakuru avuga ko muri icyo cyumweru, Murera izajya i Huye, i Musanze, i Rubavu n’akandi karere ko mu Burasirazuba. Aha hose kandi ikazagenda ihakina imikino itandukanye.

Iki cyumweru kizasozwa n’ibirori nyirizina aribyo ‘Umunsi w’Igikundiro’ uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 3 Kanama 2024, Murera ikazakina n’ikipe yagizwe ibanga rikomeye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.