Imirwano ya M23 na FARDC ikomeje guhangayikisha benshi nyuma yogusenya ikigo cyakira abavuye mu mitwe ya gisirikare.

 


Nyuma y’iminsi itatu hashyizweho agahenge hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, imirwano yongeye kubura mu bice bya Lubero.

Ubuyobozi bw’ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 4 Nyakanga 2024 bwatangaje ko bwasabye ko impande zirwana mu Burasirazuba bwa Congo zitanga agahenge k’ibyumweru bibiri kuva tariki 5 kugera tariki 19 Nyakanga 2024.

Adrienne Watson, umuvugizi w’akanama gashinzwe umutekano, yagize ati “agahenge kareba ibice biri mu mirwano kandi birimo abaturage benshi bakeneye ubutabazi.”

Watson avuga ko impande zihanganye zemeye aka gahenge, ariko tariki 7 Nyakanga 2024 imirwano yakomeje mu bice bya Lubero aho abarwanyi ba M23 bavuga ko bakomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo.

Ahitwa Kasando muri Komini ya Kirumba, mu gace gasanzwemo ibikorwa byo kwakira abarwanyi bitandukanya n’imitwe yitwaza intwaro ni ho habereye imirwano, ndetse abarwanyi ba M23 bakaba bashoboye gutwika iki kigo cyarimo abarwanyi ba Wazalendo na FARDC.

Kambale Kinyali Yuston, umuyobozi w’ikigo cyakira abitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro, avuga ko kuba iki kigo cyangijwe n’imirwano ihuje abarwanyi ba M23 na Wazalendo bishobora gukoma mu nkokora ibikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi b’imitwe yitwaza intwaro.

Yagize ati “Imirwano hagati ya M23 na Wazalendo ihagaritse ibikorwa byo kwambura intwaro imitwe yitwaza intwaro mu bice bya Kirumba, Kayna, Miriki na Kanyabayonga, kandi bizagira ingaruka ku kazi kacu n’umutekano w’abaturage.”

Ibice bya Kirumba, Kayna, Miriki na Kanyabayonga muri Teritwari ya Lubero ni hamwe hazwi nk’indiri y’abarwanyi ba FDLR, ndetse bamaze gutura, bakahakorera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi.

Kuba hamaze kwigarurirwa n’abarwanyi ba M23 byaciye intege ingabo za FARDC kuko bishobora gufungurira M23 gufata ibindi bice muri Butembo na Beni.

Mu gihe agahenge katarimo kubahirizwa, ubuyobozi bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye inzira y’ibiganiro i Zanzibar muri Tanzania.

Tariki 7 Nyakanga 2024 uwungirije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri DRC, Gracia Yamba na Minisitiri w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, bahuriye muri Tanzania ku buhuza bwa Tanzania na Sudani y’Epfo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.