U Bubiligi bwasabye RDC guhagarika ubufatanye na FDLR, ikemera ibiganiro



Guverinoma y’u Bubiligi yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ubufatanye n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, bukemera imishyikirano.

Ni ubusabe bwatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, bushingiye kuri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) igaragaza ko ingabo z’iki gihugu zikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Yagize iti “Iyi raporo igaragaza ko FARDC ikomeje kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro itemewe n’amategeko irimo FDLR. U Bubiligi busaba ubutegetsi bwa RDC guhagarika ubufatanye ubwo ari bwo bwose n’iyi mitwe. Buramagana ubugizi bwa nabi iyi mitwe yakoreye abasivili.”

Muri Mata 2022, abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bafatiye i Nairobi muri Kenya imyanzuro isaba ubutegetsi bwa RDC kuganira n’imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo. Bagaragaje ko ibi biganiro ari byo byafasha iki gihugu gukemura mu buryo burambye ibibazo bibangamiye umutekano wacyo.

Abakuru b’ibihugu byo mu karere kandi bahuriye i Luanda muri Angola mu Ugushyingo 2022, banzura ko kugira ngo ibibazo byo muri RDC bikemuke; hakenewe ibiganiro bihoraho bihuza guverinoma ya RDC n’iy’u Rwanda.

Ibiganiro bya Luanda bishingira ku kuba ahanini u Rwanda rushinja RDC kwifatanya na FDLR, RDC na yo ikarushinja gufasha M23. Ni ibirego buri ruhande ruhakana.

Guverinoma y’u Bubiligi yasabye impande zose zirebwa n’aya makimbirane kuganira binyuze mu nzira ya dipolomasi yateguwe ku rwego rw’akarere, ishimangira ko ari ngombwa ko hashakishwa igisubizo cya politiki.

Iti “U Bubiligi busabye impande zose kujya mu biganiro bya dipolomasi ku rwego rw’akarere. Igisubizo cya politiki kigomba gushakishwa kugira ngo amahoro n’umutekano bigerweho mu burasirazuba bwa RDC. Impamvu muzi z’umutekano muke zigomba gukemurwa kugira ngo haboneke amahoro n’ubufatanye mu karere.”

Raporo y’impuguke za Loni iherutse kuganirwaho n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, i New York muri Amerika, tariki ya 8 Nyakanga 2024. Abahagarariye ibihugu muri aka kanama bahamije ko ibiganiro ari byo byahagarika intambara zo muri RDC.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.