Gambia: Abadepite bateye utwatsi umushinga w’itegeko rishaka kugarura gusiramura abakobwa
Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia yanze umushinga w’itegeko wari kurangiza itegeko ribuza gukata ibice bimwe by’igitsinagore (FGM) nyuma y’uko abadepite batoye banga ingingo zose ziri mu mushinga w’itegeko.
Minisiteri y’itangazamakuru mu itangazo nyuma yo gutora yagize iti: "Kubuza FGM biracyakomeza gushimangirwa muri Gambia". "Guverinoma ihagaze neza ku cyemezo cyayo cyo gukuraho iyi ngeso mbi."
Umushinga w’itegeko ryo gukuraho iryo tegeko wateje impaka muri rubanda ku bijyanye no gukata ibice bimwe by’igitsina ku bagore ku nshuro ya mbere mu gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba nk’uko tubikesha Reuters.
Umudepite wajyanye iki cyifuzo mu nteko ishinga amategeko, Almaneh Gibba, yavuze ko ashyigikiye uburenganzira bw’umuco n’amadini mu gihugu cyiganjemo abayisilamu aho uyu muco wo gusiramura abakobwa wakwirakwiye kandi ufite imizi. Intiti nyinshi z’Abayisilamu ariko zivuguruza ibitekerezo bye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko FGM nta nyungu ifite ku buzima kandi ko ishobora gutera kuva amaraso menshi, guhungabana, ibibazo byo mu mutwe ndetse n’urupfu.
No comments