Nyuma yo kurusimbuka Donald Trump yemejwe ko azahagararira abarepubulike mu matora



Umukambwe Donald Trump, yemejwe nk’umukandida uzahagararira ishyaka ry’Abarepubulikani.

Byemejwe mu nama yateranye ku munsi w’ejo, aho azaba yemerewe guhagararira iri shyaka mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Trump yahise yemeza Senateri J.D Vance wa leta ya Ohio kuzamubera visi perezida. Ku rubuga mpuzambaga rwe rwa Truth, yanditse ko amuhisemo kugira ngo bazafatanye mu rugendo rwo gusubiza Amerika ubuhangange bwayo.

Senateri Vance w’imyaka 39, mu mwaka wa 2016, yari mu banenga Trump cyane ariko yaje guhindukira aba umwe mu bamushyigikiye bikomeye. Ni umwe mu bemeraga ibyo Trump yavuze ko yibwe amajwi mu matora yo mu mwaka wa 2020.

Iteraniro ryemerejwemo ibi ribaye nyuma y’iminsi ibiri Trump wahoze ari perezida w’Amerika arusimbutse mu mujyi wa Butler uri muri leta ya Pennsylvania aho yarashwe n’umusore w’imyaka 20 amukomeretsa ku gutwi kw’iburyo.

Ni mu gihe umucamanza ku rwego rw’igihugu Aileen Cannon yanzuye ko urubanza rwo gukurikirana Trump ku byaha byerekeye inyandiko z’amabaganga y’igihugu rudakwiriye kuburanishwa kubera ko umushinjacyaha Jack Smith urukurikiranye yashyizweho mu buryo budakurikije amategeko.

Muri Mutarama kandi, abacamanza bakuyeho icyemezo cyo ku ya 19 Ukuboza cy’urukiko rukuru rwa Colorado rwo kwirukana Trump mu biyamamaza hakurikijwe ingingo ya 14 y’Itegeko Nshinga rya Amerika, rikubiyemo igice kibuza abantu gukora imirimo ya Leta igihe bagize uruhare mu myigaragambyo

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.