RDC yasabye Uganda ibisobanuro ku bufasha UPDF ishinjwa guha M23



Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Uganda ibisobanuro ku bufasha ingabo zayo (Uganda) zishinjwa guha umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TV5 Monde.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi umutekano wo muri RDC ziherutse gusohora raporo ivuga ko ingabo za Uganda (UPDF) zoherejwe i Bunagana gufasha abarwanyi ba M23.

Iyi raporo kandi ivuga ko bamwe mu bayobozi ba M23 barimo Gen Sultani Makenga bagiye muri Uganda inshuro nyinshi, bajya kuganira n’abo mu nzego z’umutekano z’iki gihugu.

Muyaya yabajijwe niba nyuma y’ibi birego, Uganda ikiri umufatanyabikorwa wizewe wa RDC, abica ku ruhande, avuga ko ahubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérése Kayikwamba Wagner yabarije iki kibazo mu nzira ya dipolomasi.

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC yasobanuye ko kandi Umugaba Mukuru w’ingabo zabo, Gen Christian Tshiwewe aherutse guhura na mugenzi we wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, baganira kuri ibi birego.

Muyaya yatangaje ko RDC ikeneye ibisobanuro, kuko bitumvikana ukuntu ingabo za Uganda zifatanya n’iz’igihugu cyabo mu kurwanya umutwe wa ADF mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku rundi ruhande zafasha M23 yise iy’abaterabwoba.

Yagize ati “Dutegereje ibisobanuro kuko ntabwo ushobora kumva uko ingabo za Uganda ziri ku ruhande rwa RDC mu bikorwa byo kurwanya ADF isanzwe ari iy’Abanya-Uganda, ku rundi ruhande zigaha ubufasha abaterabwoba.”

Ingabo za Uganda zamaganye raporo ya Loni, zisobanura ko abasirikare bazo bitangira RDC mu bikorwa byo kurwanya ADF kugira ngo Abanye-Congo bagire amahoro, bityo ko badashobora gufasha M23 ihanganye na Leta.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda wungirije, Colonel Deo Akiiki aherutse kuvuga ati “Twifatanya na bagenzi bacu mu mishinga yo kubaka ibikorwaremezo no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC. Byaba ari ubusazi kuba twahungabanya igice turi kwitangira kugira ngo gitekane.”

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.