FARDC na M23 bongeye kurwanira muri Masisi



Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo Wazalendo, SADC n’ingabo z’abarndi,bongeye kugaba igitero kuri M23 nayo yirwanaho ibasubiza inyuma.

Ni imirwano yabyukiye muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa Mbere tariki ya 15/07/2024 ahagana saa kumi n’ebyri zo mu gitondo.

Uduce twa Kamonyi, Butumbalongi na Bifura ho muri grupema ya Bashali-Mukoto two muri teritwari ya Masisi nitwo twabereyemo isibaniro y’intambara.

Amakuru avuga ko ingabo za RDC arizo zongeye kurenga ku masezerano y’agahenge kasabwe na leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ni nyuma y’uko kandi aka gahenge kagomba kumara ibyumweru bibiri nta ruhande ruteye urundi.Hagataho uko M23 ikomeza kugabwaho ibitero ni nako igerageza kwirwanaho ikanigarurira uduce dutandukanye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.