Paul Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu



Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yamaze gutora uwo yifuza ko yayobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere ndetse n’abakandida ku mwanya w’abadepite.

Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu iherereye mu Karere Ka Gasabo, ahagana saa saba z’uyu wa 15 Nyakanga 2024. Yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Abandi bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza w’ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe na bo batoye mu ma saa yine.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragarije mu bikorwa byo kwiyamamaza ko yizeye gutsinda aya matora. Yabishingiye ku bwitabire bw’abamushyigikiye kuri site zitandukanye bwari hejuru.

Tariki ya 13 Nyakanga, ubwo Kagame yari kuri site yo kwiyamamarizaho ya Gahanga mu karere ka Kicukiro, yabwiye abaturage ati “Rwose njye ndumva mfite icyizere mvanye hano ko ibintu byose bizagenda neza nk’uko bikwiye. Nzagaruka hano twishime, twishimire intsinzi.”

Dr Habineza na we, nk’uko yari yabivuze ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa 15 Nyakanga yashimangiye ko afite amahirwe 55% yo kwegukana umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mpayimana watoreye kuri site ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye itangazamakuru ko na we yizeye intsinzi, ateguza abamushyigikiye ko bamwenyura ubwo Komisiyo y’igihugu y’amatora iraba itangaza iby’ibanze byavuye mu matora.

Aya matora ararangira saa cyenda z’amanywa. Biteganyijwe ko mu masaha y’umugoroba ari bwo Komisiyo y’amatora itangaza iby’ibanze byayavuyemo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.