Abakinnyi ba Kenya bari mu mikino Olempike banze kurya ibiryo byo mu Bufaransa



Mu rwego rwo kwirinda kuzagirwaho n’ingaruka mbi kubera ibyo kurya batamenyereye byo mu Bufaransa, abakinnyi bahagarariye Kenya mu mikino Olempike bahisemo gutwara iby’iwabo kandi bakanitekera.

Harabura iminsi 10 gusa imikino ihuza amakipe y’ibihugu mu mikino itandukanye igatangira kubera i Paris mu Bufaransa, aho abakinnyi 83 aribo bahagarariye Kenya mu byiciro bitandatu.

Mbere y’uko aba bakinnyi bagenda bifuje ko mu gihe cy’imyiteguro batazarya ibiryo byo mu gihugu bagiyemo, ahubwo bitwaza indi ndege igomba kubatwaza ibiryo basanzwe barya mu gihugu iwabo.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranya mbaga agaragaza aba bakinnyi bari kwitekera ibirimo ubugali ndetse n’imboga ‘sukuma wiki’ ndetse na ‘Capati’ bitunganyirije.

Uyu ni umwanzuro wafashwe n’uyoboye itsinda ryose hamwe ririmo abakinnyi n’abatoza, Wanjiru Karani, wavuze ko “ibi ni ibigaragaza ko tugomba kwitegura mu buryo bwose bushoboka.”

Abakinnyi bose bayobowe na Ferdinand Omanyala, kabuhariwe mu gusiganwa ku maguru mu ntera ya metero 100 muri Afurika.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Amavubi: Ntwari Fiacre agiye kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa

  Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe ya Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre , ntazagaragara mu kibuga mu...

Powered by Blogger.