Perezida William Ruto yirukanye ba Minisitiri bose ba Kenya, asigaza umwe rudori



Perezida William Samoei Ruto wa Kenya kuri uyu wa Kane yirukanye abaminisitiri bose bari bagize Guverinoma y’iki gihugu, asigaza umwe wenyine.

Ruto mu ijambo yagejeje ku banya-Kenya, yavuze ko Visi-Perezida Rigathi Gachagua na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavad ari bo bonyine yarokoye.

Ruto yavuze ko icyemezo cyo kwirukana bariya ba Minisitiri yafashe kiri mu murongo w’ibyo abanya-Kenya bamaze igihe basaba, ubwo barimo bigaragambya kuva mu byumweru bitatu bishize.

Ni icyemezo kandi avuga ko yafashe nyuma yo gusuzuma byimbitse Guverinoma ye.

Ruto mu ijambo rye yasabye abanyamabanga bakuru ba za Minisiteri kuba basimbuye by’agateganyo ba Minisitiri birukanwe.

Ati: "Nyuma yo gutekereza no gutega amatwi neza ibyo abaturage ba Kenya bagaragaje ndetse no nyuma yo gusuzuma byimazeyo imikorere ya Guverinoma yanjye, ibyo yagezeho ndetse n’imbogamizi [yahuye na zo], uyu munsi nshingiye ku bubasha mpabwa nafashe icyemezo cyo kwirukana ba minisitiri bose ndetse n’umushinjacyaha mukuru, ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Visi-Perezida nta ngaruka bari bugirweho".

Perezida wa Kenya nyuma yo gusesa Guverinoma yavuze ko ateganya kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye, mbere yo gushyiraho Guverinoma nshya.

Yavuze ko ibi biganiro bigomba kumufasha kwihutisha ingamba na gahunda zikenewe mu rwego rwo kwigobotora imyenda Kenya ifite ndetse no guteza imbere umutungo kamere iki gihugu gifite. Yunzemo ati: "Ndatangaza ingamba z’inyongera mu mwanya uri imbere".

Muri Kenya haherukaga kubaho iseswa rya Guverinoma muri 2005, ubwo iki gihugu cyari kiyobowe na nyakwigendera Mwai Kibaki.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.