Donald Trump bari bamwivuganye Imana ikinga akaboko

 


Mu nyandiko yanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga ruzwi nka Truth, Donald Trump waraye arusimbutse yavuze ko isasu ryacengeye "igice cyo hejuru" cy’ugutwi kwe kw’iburyo. Mbere, umuvugizi we yavuze ko ari kwivuriza ku kigo nderabuzima cyo muri Butler, Pennsylvania aho yari yagiye kwiyamamariza.

FBI yatangaje ko uwarashe witwaje imbunda ari Thomas Matthew Crooks, ufite imyaka 20, ukomoka muri Bethel Park, muri Pennsylvania.

Trump yanditse ati: "Nahise menya ko hari ibitagenda neza kuko numvise urusaku, urusaku rw’amasasu mpita numva isasu rinyura mu ruhu". "Amaraso menshi yavuye, ku buryo namenye icyo gihe ibyabaye."Amaraso yagaragaye neza ku matwi no mumaso mugihe abashinzwe umutekano bamwirukankanaga bamuhungisha.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe kurinda abayobozi, (Secret Services), Anthony Guglielmi, yavuze ko ukekwaho kurasa yararasiwe aho n’abashinzwe umutekano muri Amerika. Yongeyeho kandi ko umwe mu bari aho yiciwe mu iraswa abandi babiri bakomeretse bikabije. Nyuma abayobozi bagaragaje ko abahohotewe uko ari batatu ari abagabo.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi agera kuri CBS News avuga ko Crooks yari yitwaje imbunda kandi ko yarashe ari ahantu hirengereye ari muri metero magana uvuye ku gipimo cye.

Mbere, abakozi babwiye abanyamakuru i Butler ko bataramenya impamvu yo gushaka kwica Trump.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.